Umushinga w'ingenzi w'umwaka wa 2021, twibanze kubikorwa by'abana bato: gukora amashusho, amafoto, amahugurwa yo guhanga ubwoko bwose, duteza imbere ibikorwa bifite ireme by'abato. Ikindi nuko, duhuza amashuri cyangwa ibigo bitandukanye byo kwidagadura by'abana, urashobora no kudukurikira mu Rwanda, Benin, Togo, Maroc ndetse n'ahandi.
Kugeza ubu, amashuri atatu yo muri Tarn-et-Garonne, ari yo Lacourt St Pierre, St Martial na Les cloutiers i Castelsarrasin, yitabira gutunganya amakuru meza mu rwego rwo kwandikirana n'amashuri abiri yo mu Rwanda mu karere ka Rulindo ariyo Trust academy i shyorongi na GS Rusiga mu mashuri abanza.
Comments